Sunteți pe pagina 1din 20

Imihango,imigenzo n' imiziririzo Habyarimana Bangambiki http://www.bangambiki.

com/ Imihango ,imigenzo, nimiziririzo byAbantu ni umuco karande ukaba nimvugo-ngiro yarangaga abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi,ikaba yarimo ibikorwa bakoreranaga bo ubwabo,ababakomokaho nibyo bari batunze byose,ikaba igaragaza neza imibereho, imikorere nimitekerereze yAbanyarwanda bo hambere.Kuko umuryango utaziririza urazima. Iyo mihango, imigenzo nimiziririzo ni myinshi cyane,hakaba ikorwa hamwe, indi igakorwa ahandi.Iyo migenzo nimiziririzo nyarwanda bari bayifitiye umwete, maze bayihimbira impamvu nyinshi nukuntu kwinshi,byerekana ko abanyarwanda birwanagaho ngo babeho neza, ngo babyare babyirure ,ngo batarwara ngo bapfe igitaraganya! Hari imigenzo nimiziririzo yabayeho abazungu bataragera mu Rwanda,na nubu igikomeye kandi igikorwa na nubu.Hari imigenzo nimiziririzo igabanuka ,isigaye ahantu hamwe ,kandi isigaye ku bantu bamwe,ariko nayo ni myinshi.Hari imigenzo nimiziririzo igiye gucika mu Rwanda cyane cyane iyerekeye ku nka ,kubera agaciro kazo ko hambere katakiriho.Hari imigenzo nimiziririzo mishya abubu batangiye kwadukana,bakora bavangavanga ibya kera nibyubu.Abafite amaso namatwi mujya mubibona,ibindi mukabyumva. Imihango ariyo muco- karande myiza, imigenzo myiza, ibizira bikwiye kuzirwa nibitazira, nibikomere mu Rwanda, bishingire ku Butabera no ku Mahoro no ku Rukundo. Imihango ariyo muco karande mibi, nimigenzo mibi,nibizira bidakwiye kuzirwa,nibitazira biziririzwa nibirorere kuko byica Amahoro ,Ubutabera nUrukundo.Abazasoma iyi nyandiko mwese,muzazirikane izi ngingo uko ari ebyiri.

I.IMIHANGO YUMUNTU 1.Umuntu nundi Muntu

1. Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina 2. Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa.Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba ari ukumukenya 3. Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe numuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza.Naho iyo akozwe atarya,ngo aba avuzwe numwanzi kandi ngo aba amuvuze nabi 4.Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo,kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara abakobwa gusa.Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura ),uwateye ingata cyangwa se ikibo,areba agate kose abonye akakamutera agira ngo Nguteye abana benshi 5. Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo yuruho, ngo kuba ari ukumusurira kuzacika nka yo

6. Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngi rwamukenya, ndetse rutuma ahuma ntabone 7. Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose 8. Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama 9. Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze 10. Umuntu urumwe numusazi ngo nawe arasara.Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo batabaruma 11. Umuntu urumwe numuntu usambagurika agiye gupfa, ngo nawe arapfa ntakabuza .Nicyo gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma. 12. Umuntu amara kugura nundi imyaka, akamugarurira ku rushyi agira ati :urahinge weze byitwa ko umuhaye imbuto zo guhora yeza 13. Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose,iyo ntacyo amuhaye ngo arwara isusumira 14. Umwishywa ntiyajya mu rutoki rwa Nyirarume ngo acemo urukoma, ngo rwacika, 15. Umwishywa ntiyarunguruka mu Kigega cya Nyirarume,ngo cyasaza kitigeze cyuzura 16. Umwishwa ntatiririkanya na Nyirarume imyambaro, ngo biba ari ukwitera ubukene (ubuvukanyi cyangwa se ubutindi ) 17. Umwishywa azira kugera buriri bwa Nyirarume, ntiyaburaraho,ngo biba ari ukumusurira nabi bikamukenya 18. Umwishywa ntiyagera mu kiraro cyinyana za Nyirarume,ngo zapfira gushira,kereka iyo bamuhereyemo amata akayanyweramo,ubwo ntibigira icyo bitwara 19. Umuntu iyo ahawe ikiremve na Nyirarume akakirya , ngo ashirira amenyo. 20 .Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume 21. Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize, ahura na Nyirarume agapfa. 22. Umwishywa azira kunyara mu rugo kwa Nyirarume, kandi ntiyahiyuhagirira,ngo yamara inka mu rugo 23. Mwishywa wumuntu iyo atakowe aba rubanda mu bandi 24. Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana, ahubwo yamubyarira umugeni uretse kumusambanya 25.Umuntu wishe undi muntu,agirango batazihorera,ahengera bumaze guhumana neza,umwijima

wacuze neza,akajya hanze agakarabira mu mwijima avuga ngo Simporerwe uwo nishe Agahera ubwo ntazongere kurya inyama yUmwijima ,nabo asangira nabo mu muryango,bakazira iyo nyama,ngo bayiriye bamuhana (abandonner) 26. Umuntu wishe abantu icumi yambara imidende kugirango atazahumana. 27. Iyo umuntu yajyaga kunywana nundi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) yumwe muri bo amaraso akayategesha akababikibabi cyumuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica. 28. Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiyeundi igihango kiramwica. 29. Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo aticwa nigihango . 2.Umuntu numugore 30. Umuntu yirinda kuvuga icyo umugore yabyaye akiri mu rweyo,ngo yahora abyara abahungu ,yaba ari umukobwa agahora abyara abakobwa 31. Inka, intama nihene ,ntawe uvuga icyozabyaye ngo akivugire hafi yaho zabyariye,ngo yahora ikibyara.Bakivugira kure yaho cyangwa se ku wundi munsi 32. Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa, amukubita igisura.Inka ,ihene nintama bibyara ibimasa gusa babigenza batyo zigahindura imbyaro 3.Umuntu numukobwa 33. Umuntu azira kugera umukobwa intorezo niyo baba bakina,ngo aba amuzinze akazapfa atarongowe. 34. Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda, akareba inzuzi ebyiri urwigihaza nurwumwungu,akazijyana mu mayirabiri,imitwe iterekeranye,ati :Izi nzuzi umunsi zahuye nyiranaka azabone umugabo . 4.Umuntu numwana 35. Umuntu azira kurenga umwana ataragenda, iyo amurenze arahindukira akamurengura,kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende 36. Umuntu yirinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi baryamishaho umwana utaragenda, kuba ari ukumuzinga umwana agakura nabi 37. Umuntu yirinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo, byatuma atayamera vuba 38. Umuntu ntiyakinisha kubika umutemeri ku mwana ukiri muto cyane, kuba ari ukumuzinga ntazakure

39. Umuntu ubikiriye umwana akanga gusinzira, ntiyagira ngo nasinzire vuba,ni ukumukenya,bakomeza kumubikira 40. Umuntu yirinda guca hagati yabana binkurikirane, ngo ni ukubateranya bakazahora bazirana. 41. Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi, ntiyahirahira ngo ace hagati yabana babavandimwe,iyo abaciye hagati akoramu mazi avuye kuvoma,akajugunya hagati yabo ngo atabakenya bagapfa.

5.Umuntu na Shebuja 42. Umuntu ahora yirinda kunyura inyuma ya shebuja ngo ni ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho 43. Umuntu uri mu buhake yirinda kwicarira intebe ya shebuja,iyo ayicariye aba ari ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho 44. Umuntu uri kwa shebuja kurya barimo kota igishirira kikamutarukiraho ngo kiba kimusuriye neza aragabana. 6.Umuntu ninka 45. Umuntu abona inka zitashye akazicanira bona nubwo habaari ku manywa, kirazira ko inka zitahira mu kizima,abase baza kuzinyaga ntiziburanwe. 46. Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka, kirazira kurahura ikara rimwe kuba ari ukuzitubya,kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi,kuko ariryo bashyira mu mazi bakaraba bavuye guhamba 47. Umuntu iyo acyuye inka azigejeje mu rugo ntiyasubira inyuma ngo azugaririre; umuntu umaze guhumuza inka ntiyajya kuzugaririra, kuba ari ukuzisurira kunyagwa, kereka iyo abonye undi umubanziriza umwugariro mu irembo 48. Umuntu iyo acyuye inka aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi bakamuhereza ninkoni zimicyuro akazikoza mu ziko ati:Cyurirwa amashyo , undi ati:Cyurirwa amagana 49. Umuntu iyo amaze amaze gucyura inka ntibamuha inzoga yu rwagwa (yitwa inshike) iyo ashatse gusoma inzoga zitarahumuza aragenda agakora inka mu mabere. 50. Ntawe bagaburira inka zitarahumuza, aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa.Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo 51. Kirazira guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awurire ku mwuko, izo aragiye zihora zibyara ibimasa gusa 52. Umuntu ntiyajya gukama inka ngo ayikame anywa itabi.Inkono yitabi yitwa intubya igatubya inka muri urwo rugo .Ntiyanahirahira ngo akore inkono yitabi agifite urukamiro, ni ugusurira inka gushira.

53. Umuntu umaze guhumuza inka, iyo agiye gukaraba arabanza agahanaguriza urukamiro ku mirundi ye,ubwo abayisuriye neza,ngo azajya ahorana inka ku maguru ye. 54. Kirazira gucisha icyansi mu nsi yinka, kirazira gukamira inka I bumoso, ni ukuzisurira nabi 55. Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi, ni ukuzica inka bakubise injishi ipfa itabyaye 56. Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge.Biba ari ukuyimanika ikazapfa itimye 57. Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rwinka mu nka, inka zipfira gushira nuzitunze iyo aruhacishije izo yaratunze zimushiraho. 58.Umuntu yirinda gushing umuhunda ku gicaniro,cyangwa ngo akozemo ikibuno cyinkoni,ngo ni ugusura nabi bitubya inka mu rugo 59. Umuntu azira gushyira amaseno ku rugo inka zitahamo, iyo ziwurenze uzitera guhora ziramburura 60. Umuntu azira guhagarara inyuma yurugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye, ngo bimara inka mu rugo 61. Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka ngo ahasige umusatsi, witwa itubya.Iyo ziwurenze zipfira gushira 62. Umuntu azira gukura ubutare mu nama yinka, ngo zipfira gushira 63. Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo ,ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo,maze zigapfira gushira.Bareba ibyatsi akaba aribyo bakubuza 64. Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nkivu 65. Umuntu azira gukukira inka, maze akajya guta amase mu icukiro inka zitarahuka.Kuba ari ukuzisurira nabi 66. Nta muntu ujyana icyarire cyinka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa 67. Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rwinyana, inkono yitabi yitwa intubya,ngo yatubya inyana.Uretse kuhanywera itabi nta nujyana inkono yitabi mu ruhongore rwinyana,ni ukuzisurira nabi 68. Nta mu ntu umurika mu kiraro cyinyana, ngo ntizagwira zashira 69. Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati yinka, ngo itubya inka mu rugo, kereka inkono bashyize mu nkangara cyangwa se mu kindi kintu,ubwo ntibigire icyo bitwara 70. Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zirimo imfizi, inkono ivuga nayo ni imfizi mu zindi, ngo yamara inka muri urwo rugo 71. Kirazira ko umuntu yatereka inkono ku ruhimbi, ngo amata nyiyagwira muri urwo rugo 72. Kirazira ko inka ku iriba ryaguyemo inkono yitabi, ngo zirinyoye zapfira gushira

73. Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi yinka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa 74. Kirazira ko umuntu arya inyama zinyana yapfuye, agahindukira akanywa namata ya nyina, ngo ipfa amabere,maze ntizongere kubyara ukundi 75. Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga, arihorera akazirika injishi ku mwugariro, agashyiraho nigishwemu cyamase, ngo ni ukuzifatira amazi nyacike 76. Umuntu ashaka ko inka zashotse ziticwa namazi, areba umukobwa winkumi numwana wumusore, bakabahagarika mu marembo, maze uko inka zinjira bakazikoza umwuko ningasire ku mugongo, 77. Inka iyo zimaze kugera ku iriba bareba igiti kitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo rwumuryango, bikitwa gutambira inka, nabyo bigatuma inka ziticwa namazi. 78. Umuntu iyo abyaza inka maze ikananirwa, arakenyurura maze umwambaro akawufasha hasi, cyangwa akawuhagatira, ikabona kubyara. 79. Umuntu iyo agiye kurasa inka yiyrinda gukora mu kirasiro (ikibindi cyangwa se igicuba) iyob agikozemo inka yanga kuva 80.Iyo inka barashe ari inka ihaka,ujya kuyigenza yenda irago akarikoza ku muvu,maze agakoza intoki ku ruhanga rwinka no ku irugu no ku ipfupfu ,agakurikira umugongo wose no ku nguge abara ngo 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 ukubita inyana hasi.Ubwo akaba ayahangiye ntizaramburure 81. Umuntu iyo agiye guca umurizo abanza gukemura ubusenzi akabujugunya mu ziko, kujugunya ubwo busenzi mu ziko ,ni ukugirango abazazinga ibitare mu busenzi bwiyo nka batazayizinga ikazpfa itabyaye 82.Umuntu ushaka guhindura inka ibyara ibimasa gusa,agirango ibyare inyana,areba igiti cyumugenzanda ,amababi yacyo akayasekura,akazana imperezo (akabya )agakamuriramo bakayifata maze umwana wumukobwa akayibuganiza wa mugenzanda,yarangiza inka akayinyura munsi agira ngo Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa 82. Umuntu ushaka gutsirika abashimusi, yanga ko bamwibira inka,umugore niwe ubanza umwugariro mu irembo,bakazugaririra,kuvuza umwirongi nabyo bitsirika abajura ,ngo kuba ari ukubatera umwaku. 83. Umuntu iyo ashaka guheza abajura, aragenda akugarira, maze agasiga umwugariro umwe hasi ,ukitwa ikitayega,abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza kumwiba 84. Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura, umukoni witwa Gitinywa abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi 85. Ushaka gutsirika abashaka kumwiba, areba umwuko uhoza akawushinga mu gikingi cyamarembo, abajura ngo ntibawunyuraho. 86. Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mungo-utarengwa, bakagitambika mu irembo hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo, ngo aze kwiba. 87. Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cyinzu, amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka, yahera ku gisenge inka zigahera.

88. Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure, ufata amavuta ukayanaga ku rusenge iyoahezeyo inka irahera, yakwikubita hasi, ikaba irazinzwe ntive aho iri, abayihururiye bayisanga hafi 89. Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro ryigisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere. 90. Inka iyo imaze gushimutwa, bareba utwoya twinka bakadushyira ku gasongero kinzu, bigatuma iyo nka itazahera. 91. Ubundi buryo bakoresha kugirango bagaruza inka yibwe, bareba intorezo bakayirambika mu kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga, abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane kure 92. Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi, areba amavuta akayanaga ku gisenge cyinzu, amavuta iyo ahindukiye akagwa, nyirinka amenya ko izakira, yahera mu gisenge akamenya ko izahera 93. Umuntu uri ku rugendo, azira gushakira igishirira ku gicaniro cyinka, ngo ni ukuzisurira nabi 94. Umuntu uri ku rugendo ajya guhaha azira guca mu nka,iyo aziciyemo zikamukozaho umurizo,arahindukira ,ngo iba imuteye umwaku ikaba imuvukije ubuhashyi 95. Umuntu iyo abonye igicaniro cyinka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro ati :Uraze utazira abagore Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo 96. Umuntu wariye inyama zintama, ntanywa amata,iyo ayanyweye zipfa amabere (amaziri ) 97. Uriye inyama zihene nawe ntanywa amata kereka iyo babanje kuzirunga (kuzikarangisha amavuta yinka) 98. Uriye inkuru cyangwa se ibyobo byo ku gasozi nabyo byitwa kwica amabere yinka. 99. Kurya imegeri, intyabire, igisura, isanane, inkware, urukwavu, ntiyanywa amata nabyo byica amabere yinka namata barayacunda akanga kureta 100. Umuntu iyo yiyuhagiye amazi yo mu kibumbiro inka zasize, ajya kugenda agakora muri ya mazi agatera epfo na ruguruMbwirize hakuno, mbwirize hakurya.Bikaba ari ukwisurira inka nyinshi 101. Umuntu iyo yariye ibiryo bishushye, yirinda kunywa amata iyo anyoye amata, inkayanyoye iturika amabere.Ikarwara ibise bibi. 102. Umuntu wariye inkarange zamashaza nawe azira kunywa amata ayo ariyo yose 103. Umuntu wariye inyama yinka yishwe nubutaka, arirabura, iyo atirabuye arapfa 104. Umuntu iyo ariye inka yishwe no gutemba, arwara ibirashya, kereka abanje kuyigangahura bakayitera imiti 105. Umuntu yirinda kurya inka yakubiswe ninkuba, kereka babanje kuyigangahura, kwanga ko inkuba izamara inka yakubisemo

Amata namavuta 106. Umuntu azira kuba yahereza undi amata ayarengeje amashyiga, bikenya inka. 107. Umuntu iyo arajije amata mu nzu cyangwa yahiriwe,maze agasanga yahindutse amaraso,amata bayasuka ku gicaniro, ,akareba nisubyo akayasukaho,kugirango inka zidapfira gushira. 108. Umuntu azira kunywa amata ahagaze, kuba ari u kwisurira kuzagwa kure. 109. Kirazira kunywa ubuki wanyoye amatayamacunda, kuko byica imizinga 110. Umuntu iyo ashaka kondora igisabo, akijyana ku ibuga, amazi yibuga akaba ariyo acyondoza,amazi yumugezi ntiyondora igisabo.Baba banga gusurira inka nabi. 111. Umuntu ugiye gucunda, azira gucundira mu kizima, bisurira inka nabi. 112. Umuntu azira gucundira ku buriri, kuba ari ugukenya nyirubwo buriri 113. Kirazira gucundira amata yinka zingabane ku buriri, kuba ari ukuzisurira kunyagwa. 114. Umuntu ajya gucunda amata, arabanza akazana agati kumushyigura,akagapfundika ku gisabo,ako gati gashyigura amata akavamo amavuta menshi,iyo batabigenje batyo ,ngo havamo amavuta make. 115.Umuntu ucunda iyo agize aho anyarukira cyangwa se zbisa undi ngo amwakire,ajya guhaguruka akunamira igisabo,yabanje kugishyiraho ibipfunsi byombi,agakozaho umutwe.Atarahaguruka kandi ,arabanza akazirika igisabo,akabona gushyiraho ibipfunsi numutwe.Impamvu ni ukugirango havemo isoro ryamavuta rinini,rize ringana nibipfunsi byombi,cyangwa ringana numutwe wose. 116. Umuntu iyo amaze kuresa amata, agiye kuyavura, apfundikaho igikangaga, kugirango amavuta adasubira inyuma agatuba. 117. Umuntu uri mu rugo babikamo amavuta, iyo bumaze kugoroba yirinda kuvugiriza, iyo avugirije atubya amavuta akanga kuzura ikibindi (urwabya bayashyiramo ). 118. Umuntu burya acigatiye amavuta akamucika akagwa mu rugo, aba asuriye nyirurugo kuzasaza adateretse imfizi, birimo no kumukenya 119. Umuntu azira kujisha igisabo hejuru yuburiri, bituma arara arota ijoro ryose. 120. Umuntu azira kujisha igisabo mu rugo rurimo imfizi, ngo ni ukuyikenya igapfa. 121. Umennye igisabo, aba agushije ishyano, iyo ari umugabo cyangwa se umugore ukimennye ngo aragitwita (barwara urushwima). 122. Umuntu iyo yosa imyotsi igturuka mu kigagara ari myinshi, ikamurembya, ntiyahuga ngo agire ati:Tse Iyo abigize umubavu ntukora. 123.Umuntu iyo anyuze kun ka ikamukubita umurizo,aguma aho agategereza ko yongera

kuwumukubita,cyangwa ko indi iri kumwe nawe iwumukubita.iyo awukubiswe ninka agahita agenda ,ntibamugaburira ngo arye ahage . 124. Umuntu utunze inka ajya gutiza intorezo amaze kuyimenesha urugo,iyo atayimenesheje urugo ,inka ze zipfira gushira . 125. Umuntu ukandagiye intobo igatoboka, afata urutumbwe akaruseseka mu ntobo, aba yanga ko inyana zimushiraho. 126. Iyo umuntu akandagiye intobo yumucucu igatoboka, ngo aba ari bupfushe inka cyangwa umuntu.Kubizirura ni ukureba ya ntobo ukayitamika ipfundo ryumwenda cyangwa urutumbwe ukayereka inka ziri hakurya ugira uti:urice muri ziriya.Cyangwa se uti:Dore izawe ni ziriya Abashatse iyo ntobo bayishyira mu mwobo wumurerajuru, cyangwa bakayijugunya hagati mu nzira yamayirabiri, uyirenze akaba ariwe ukukana ibyo gupfusha inka cyangwa se umuntu. 127. Umuntu wumutunzi akunda gutereka urwara rwagahera ngo rumusurira neza ntazashire ku nka. 128. Umuntu iyo agwiriwe namaraso atazi iyo aturutse, arishima ngo bimusuriye gutunga inka nyinshi. 7.Umuntu nIhene 129. Umuntu uguze ihene nundi, iyo bamaze kugura bareba ikiziriko cyayo bakakigabana .Impamvu ni ukugirango iyo hene izororoke, kandi bombo bazatunge. 130. Umuntu iyo yonewe nihene, maze akifuza ko nyirayo atayitunga, ukundi, ajyana ihene, igihe ayigejeje iruhande rwikigega, akayiterura, akayereka mu kigega agira ngo:Nabuze icyo nkurisha (umutsima) iyo hene ntirara idapfuye. 131. Umuntu utunze ihene ntiyakwishima ngo agire ngo afite ihene yimbyeyi, kuyishimira byatuma atazagera igihe atunga inka. 132. Ihene yinyagazi iyo yuriye inzu bayica amatwi kuko iba ikunguye 133. Umuntu ushaka guhindura ihene ibyara amasekurume gusa, bayikubita igisura ngo ntizongere kubyara amasekutume ukundi. 134.Umuntu ufite isekurume yihene iyo agirango ayice ,abanza kuyitereza inzuzi ,iyo ziteze aragenda agatambika isekuru mu bikingi byamarembo akayitambuka ,yamara kuyitambuka ,ihene akayikubita ubuhiri ku gakanu ngo Ubonye iriya nyana yimbwa ngo iranga ingoma .Icyo gihe ibyo kwirabura kwinzuzi ntibigire icyo bitwara. 8.Umuntu nudusimba 135. Umuntu uciriye ikibwana cyimbwa ntareba inyuma ataha ,ngo iyo mbwa yajya yiba bakayica. 136. Kirazira gucisha imbwa mu nsi yuruhu, kuba ari ukuyibuza kubwagura. 137. Kirazira ko imbwa irigata umuntu, biba ari ukumusurira kuzagwa kure.

138. Imbwa iyo iryamye ku buriri, iba ikunguriye ababuryamaho.Iyo ari imbwakazi iba ikunguriye umugore cyangwa umukobwaiyo ari imperume iba ikunguriye umugabo cyangwa umuhungu wo muri urwo rugo .Barahanuza, nuko imbwa bakayambika imiti bahanuje, bakayivuma ikava muri urwo rugo. 139. Umuntu iyo arumwe ninjangwe, atanguranwa nayo kurya, akarya, ubwo rero ntabyimbirwe. 140.Umuntu iyo yumvise impyisi ihumiye kure,yirinda kuyituka,iyo ayitutse ngo arapfa,Burya impyisi ihumye ikirago kegetse ku nzu,bakiryamamo babanje kukinyuzamo igiti ,bati Nguwo uwawe .Baba batabigenje batyo ,abakirayemo ngo barapfa 141.Umuntu iyo agize aho azindukira maze agahura nimoka,arishima ngo imuteye umutwe mwiza,kuko nubusanzwe bayita muhe.Yaba yajyaga guhaha ,ati Ntakimbuza kubona icyanzinduye 142. Umuntu iyo akubise inzoka inkoni igacura umuborogo, uyikubise nawe arapfa, kuko nawe iba imukenye, 143. Ukubise inzoka ikava amaraso, nawe ngo arakenyuka. 144. Umuntu uri ku rugendo yirinda kwica inzoka, ngo nta mugenzi wica undi, kuyica ni ukwitera ubuvukasi nishya rike. 145. Umuntu ubonye inzoka yapfuye, arayegera akayikoza urutokirwo hagati mu mwobo winda, urutoki akarwikoza mu gahanga no mu gituza, agira ngo Sinkurota ku manywa na nijoro 146. Umuntu iyo aryamye mu nzu, maze yakubura amaso akabona inzoka ku gisenge cyinzu, ngo arakenyuka. 147. Umuntu iyo yishe inzoka bita inpiri,ayica umutwe,maze akawujyana mu gicaniro,ngo bituma atunga inka nyinshi,kandi ngo inka ze ntizirwara indwara yubutaka. 148. Umuntu azira kwica Igikeri, ngo atazikibyara. 149. Umuntu iyo anyariwer nimbeba, arishima ngo iba imusuriye kuzabyara abana benshi.Yamara kumunyarira ati Uruzuze abana igisenge, nanjye nuzuze abana inzu 150. Umuntu uri ku rugendo, maze agahura nimbeba yitwa Urujangu, ikiruka mu kayira kimbere ye, arishima ngo aranywa ahage . 151. Umuntu azira kwica umuserebanya, ngo iyo awishe arawubyara 152. Umuntu azira kwica Urutambara, nawe ararubyara,(Gukuramo inda ,cyangwa kugira ibibara ku mu biri wumwana ukim ara kuvuka ,babyita amazina yibyo yishe ) 153. Umuntu iyo ahuye nuruvu, atanguranwa narwo akaruvuma, ati, puu!Ngutanze gucira nujya gucira, uzacira inkaba yamaraso .Icyo gihe iyo rumuciriye ntagira icyo aba, rwamutanga agapfa. 154.Ushaka ko umurima wera byinshi ,yenda uruvu akarwica akarutaba mu murima we,ngo rutera

umurima kwera cyane.Aho barutabye bahashyira ikimenyetso,barutaburura umurima ukarumba,bakunda kuhatera igiti cyumukoni cyangwa Madwedwe,igicuncu,umuyenzi,umutagara.Ngiyo mpamvu ibyo biti biba mu murima. 155. Akandi gasimba bita Agahuza, nako baga shyira mu murima ngo were im yaka myinshi. 156. Umuntu azira kwica umuhovu, ngo yabemba. 157. Umuntu iyo asanze agasimba kitwa Nyamabumba karubatse mu nzu iruhande rwinkingi, bene inzu barishima cyane, ngo kaba kabasuriye kubyara abana benshi.Ako kazu birinda kugasenya.Uwagasenya umugore wo muri urwo rugo utwite, akuramo inda, kandi ngo yakomeza kujya apfusha 158. Umuntu iyo ahuye nagasimba bita Nyakayonga, aragenda akagakozaho ino rinini ryikirenge, ati Mpa akayoga nyabuyoga Nuko akagenda ari ku kizere cyuko ari bunywe agahaga. 159. Uhuye nagasimba bita Mayoga, arishima ngo aranywa ahage, iyo gahagaze karuhuka ngo karanywa, ati Karasoma, nanjye ndi busome mpage 160. Ubonye Nyiraboyoga nubonye Nyiramaturi nawe nuko ngo aranywa agahaga. 161. Umuntu azira gukura inda mu mutwe ngo ayijugunye, arayica.Iyo ayijugunye atanguranwa nayo agaca Akatsi, ngo iyo imutanze kugaca arapfa. 162. Umuntu azira guta inda mu ziko yangwa imbaragasa, kuko asaza vuba. 163. Iyo isazi iguye mu kanwa kumuntu ikarenga umuhogo maze ikaguruka yapfuye ngo nt kundi ararwara, nahi iyo igarutse ikiri nzima, arihorera akagera igipfunsi mu kanwa, ati :Ndijute ,sintongane .Nuko akagenda yirya icyara ngo aranywa ahage. 164. Iyo akanyarirajisho kaguye mu jisho, bacira hasi no hejuru, bati:Kanyarirajisho kanyaye mu jisho, aho kunyara mu ryanjye uzanyare mu rya rusake. 165. Umuntu iyo agize aho azindukira, agahura nintozi zitoye umurongo zigenda,azira kuba yazirenga,azikozamo ikirenga akazisiriba,kuzirenga ni ukurenga ni ukurenga umuheto wa so bigakenya kandi bigatera ubuvukasi. 166. Intozi iyo zitonze umurongo mu nzira, zitwa mugongo utarengwa, bakirinda kuzirenga. 167.Umuntu iyo atewe nintozi arazitsirika,afata umugozi akawupfundika mu mwinjiro winzuukagarukira mu muryango,cyangwa urujyo rwinkono iteka,akarushyira mu ziko akavuga ati ,Ntaze ibikoba ,akongera ati :Naka (avuga umwanzi we )ataze ibikoba byabakwe,mu minsi umunani mwa ntozi mwe muzajye kurongora umukobwa wa naka (avuga umwanzi we ). 168. Iyo ushaka gutsirika intozi nanone, ufata umwuko ukawumanika mu ruhamo rwumuryango.Ibyo bitsirika intozi zigacika aho, ntizizagaruka. 169. Umuntu ushaka kwimura ikiguri cyintozi, yenda icumu maze umuhunda akawukoza mu kiguri cyintozi, agaherako akiruka, umuhunda akawutwarira hejuru, nuko yagera hirya cyane,

akawuhashinga, ngo aho abe ariho zimukira. 170. Nijoro ntawe uvuga intozi, uzivuze arongera akazivuga ngo zidatera. 171. Umurizo wikibiribiri ubuza intozi kuza mu rugo, babona zije bakawukongeza zigasubirayo 172. Urugo rurimo agasamunyiga, intozi ntizirutera. 173. Umurizo wigiharangu, nawo utsirika intozi, barawukongeza zikagenda 174. Urujyo rwaraye mu mazi narwo rutsirika intozi. 175. Ivu rivanze namazi naryo ritsirika intozi, bararifata bakazitera zikagenda. 9.Umuntu ninyoni 176. Umuntu iyo acigatiye isake maze ikamubikira mu ntoki, uwo muntu ni uwo kuzasigwa amase (kuramba, kumara imyaka myinshi) 177. Umuntu iyo akandagiye agashwi kinkoko kagapfira mu kirenge cye, nawe arapfa, kereka bazanye icyanga cyamasaka yamakoma, agatoba mu mazi akanywaho, ubwo trero ntibigire icyo botwara. 178. Umuntu azira kwica inyamanza, kirazira rwose.Nigi ryayo ntawahirahira ngoarimene, ngo yajya abyarira guhamba.Umuntu burya agize amakuba akayica,aragenda akayijyana ahantu kure imvura itaragera,nko ku rutare akayihambamo. 179. Inyamanza yikungereza bavuga ko iba isura abashyitsi. 180. Iyo umuntu ahinga, maze inyamanza ikagwa ku isuka igapfa, arayibagira,atayibagiye ngo yagira amakuba.Iyo ari umugabo wishe inyamanza,ngo apfusha umwana wumuhungu;yaba umugore agapfusha umukobwa.Niyo mpamvu yo kuyibagira ngo hatagira umuntu upfa. 181. Umuntu azira kwica umusambi cyangwa ngo awumenere igi,ngo yahora ahamba.Uwishe aragenda agahanisha akanywa nimiti. 182.Umuntu wishe igikona ni ishyano aba agushije.Arakiraburira,bakamwogosha amasunzu bakamutega rimwe risa.Ni naho havuye wa mugani ugira uti Afite isunzu rimwe nkuwishe igikona .Icyo gihe aragenda na cya gikona agahagarara ku gasozi agahamagara agira ati Nishe igikona .Nuko bakamuha imiti yo kumukiza ayo mahano. 183.Umuntu iyo abonye ibikona 2 cyangwa 3biturutse ku irembo biboneje mu rugo,arishima ngo biramusurira neza.Iyo ari kimwe kiba ari inka imwe ,byaba 2 zikaba inka 2 zitashye muri urwo rugo. 184. Umuntu iyo yumvise igihunyira kivuze,areba ingata,nurujyo akabitera iyo kivuye, kuko ngo gisura amatongo. 185. Umuntu azira kwica intungura ninyombya na nyirabarazana na rwungeri, ngo iyo abyishe, nawe arapfa.

186. Umuntu warembejwe nimisure imwonera, aragenda akazana ihene akayikama, amahenehene akayashyira ku rujyo, urujyo akarujyana mu murima agira atiUmubandwa wambaye isunzu, ntanywa amahenehene Icyo gihe imisure ntiyongera kumwonera ukundi. 187. Umuntu iyo azindutse ajya guhaha, maze agahura ninkware ikagenda itavuga, amenya ko azinduwe nubusa akigarukira.Iyo ivuze,ngo aragenda kandi akagaruka amahoro. 10.Umuntu nibyo mu rugo nibyo mu nzu 188. Umuntu azira rwose gutema igikingi cyirembo, kirazira rwose no kukigera umuhoro .Biba ari ugusura amatongo. 189. Iyo amazi atungutse mu irembo atuma umuntu atunga.Icyo gihe ahindura irembo akaryerekeza mu gikari.akabyara abakobwa batagira umuhungu ubavukamo. 190. Umuntu yirinda cyane kumena ifu mu rugo, cyangwa se ku buriri, ngo bikenya umugore wurwo rugo agapfa.Barahanuza ndetse bakahimuka. 191. Iyo umuntu abonye amaraso cyangwa se amavuta mu rugo batazi uwayihamennye,ni ishyano ,barahanuza. 192. Umuntu azira kwitabira mu kigega,ngo nticyuzura.Kwitabira mu kigega ni amakuba mabi. 193. Kwitsamurira inyuma yurugi rukinze no kwitsamurira iruhande rwikirago cyegetse,ni ugupfa nta kabuza.Barahanuza. 194. Umuntu ufita ikigega kikagwa cyari kirimo amasaka, umuzigaba cyangwa se umuse niwe uza kukegura.Undi wundi wakegura byamutera ibyago. 195. Umuntu iyo avuye gutashya inkwi, maze igihe atuye inkwi hasi umugozi ugacika, arishima ngo arahaga. 196. Kirazira kwinjiza inkwi uko zagahambiriwe, babanza kuzihambura, umugozi wazo bakawuhambiriza urukwi rumwe ngo ni umugenzo, kuzinjiza zihambiriye ngo bikenya bene urugo. 197. Umuntu iyo avuye kuvoma amazi, maze yagera mu rugo akamena icyo yavomesheje, ngo nyirurugo arakenyuka kereka iyo bimutse. 198. Umuntu iyo amennye ityazo, ngo ni ishyano.Urimennye araryikorera akarijyana mu mayirabiri agatura, ati Ntuye ishyano Akaba yikijije ishyano. 199. Abantu banyuze mu nzira bajugunyemo ityazo bamennye, bazira kuritambuka ngo barirenge, bahira ibyatsi bakabijugunyaho, bakabona gutanbuka, ntibagire icyo baba.aiayo umugabo cyangwa umugore badatereyeho utwatsi, ngo bararitwitwa ntibabyare.Abakobwa bateraho inshinge,abahungu bagateraho uduti ,ngo badahumana. 200.Umuntu iyo amennye urusyo,ararwikorera.Areba ikintu arushyiramo akikorera,nuko yahura numuntu akamwinginga ngo arumuture.iyo amaze kurumutura,uwari urwikoreye ariruka,yagera hirya cyane ati Untuye urusyo ntacyo untuye .Yagera mu rugo,agahanuza bakamuha umuti akanywa.Iyo

abeza urimutura arisyira mu mayirabiri.

10.Umuntu nibyo mu rugo rwe nibyo mu nzu 201. Umugabo wamennye urusyo, ntajye kuruta akararana numugore we, arapfa ntakabuza, byongeye ngo umugore we ararubyara. 202. Uwamennye urusyo, atinya akamanyu kurwo rusyo, kavungukiye mu biryo kakagwamo, abariye ibyo biryo barahumana .Bajya mu bahanuzi, bakabaha imiti yo gutsinda amahano. 203. Umuntu azira guhindura urusyo ngo arusere inyuma, ngo ni ukwisurira kuzajya abyara abakobwa basa, batagira musaza wabo. 204. Umuntu iyo abonye agasongero kinzu yicaye mu kirambi ngo arapfa .Agasongero kinzu iyo gahingutse kakagaragara rwose,umugore wo muri urwo rugo arapfa.Birinda ko gahinguka.Baragashingura kuko gakungura. 205. Nta muntu ucana agasongero kinzu,bisura gusenya ,kandi ngo gatuma bahumana. 206. Umuntu burya yicaye mu kirambi,maze umurayi uturutse mu gisenge ukamugwa mu bitugu ,ngo ararwara. 207. Umuntu iyo agwiriwe nicumu, rimara kumugwira ati: Rirakagwira uwaricuzeIyo atavuze atyo ngo niwe rikenya. 208. Umuntu ufite umuheto, maze ukamanuka aho ujishe ukamugwira, ntiyongera kuwutwara.Iyo awutwaye arapfa. 209. Umuntu azira guturuka hanze afite ikirago, ngo akinjirane mu nzu agihambiriye,ni ugusurira nyirurugo gupfusha.Iyo amaze kugihambura agera mu muryango ,bakamubaza no Uzanye iki ? Ati: Nta cyo .Iyo batamubajije ngo baba bamusuriye KUMUHAMBA. 210. Nijoro nta muntu uhagarika ikirago mu7 nzu.Impyisi iyo ihumye cyegetse ,ikirago bakirenza urugo ngo Nguwo uwawe .Batabigenje batyo ,abakirayemo barapfa. 211.Iyo bumaze kugoroba ,nta muntu ukubita ikirago agikunguta,ngo arasara.Birazira rwose ngo ni ukubambura abazimu kandi ngo ni ugukungura.Iyo ari umugore ugikunguse ,aba akungurira um,ugabo,yaba umugabo ,akaba akungurira umugore we,iyo ari umwana akaba akunguriye ababyeyi be. 212. Umuntu iyo yumvise bakubita ikiorago nijoro agira ati Urikungurire Cyangwa ngo Urakakigendamo ntagire icyo aba. 213. Kirazira kandi gusohokana ikirago nijoro, ngo kijye hanze, ukijyanye baramubaza ngo Ujyanye iki? Ati Nta cyo 214. Nta muntu wo kurara mu kirago giteye amabara, kirazira.

215. Kirazira gusasa uburiri ngo uhereko uryama, biba ari ukwisurira umuruho 216. Kirazira gufata intebe ngo uyishyire ku buriri, ngo ni ukumugaza bene bwo ,umugabo numugore. 217. Umuntu azira kugerekeranya intebe nijoro, umugore ararwara. 218. Iyo bogosha umuntu, kirazira kujyana icyuma bamwogoshesha mu nzu,ngo bakimwogosheshe,kuba ari ukumukenya agapfa. 219. Nta wogosha umuntu ufite se na nyina izuba rirenze,ni ukumukenya. 220. Kirazira gukoza undi icyuma mu mutwe,kereka bagiye kumwogosha,ni ukumusurira gupfa,uwapfushishe uwo bava inda imwe ,nikwe bagikoza mu mutwe. 221. Umuntu iyo agiye kuvuga umutsima,iyo agirango inkono ishya vuba,azunguriza urumuri mu ijosi ryinkono agira ati : Nibanguke ni iyabatabazi . 222. Iyo umutsima waraye bugacya usa namaraso, nyirurugo ngo aba umukungu cyane. 223. Umwuko iyo umaze susaza, bawuta ahantu kure cyane ku muko, ngo uguye mu ziko, bahumana. 224. Intebe abantu bicarirw kimwe nisekuru, iyo bishaje babita mu muko, kwanga ko bigwa mu ziko, benebyo bahumana. 225. Iyo umuntu ashuhije amazi yo gushigisha, akanga gushyuha vuba, babwira umwana wisugi ngo naze ayaramutse.nuko umwana akaza agahobera ijosi ryikibindi, ati Gira so, mazi yigitondo, nanjye ndamugira .Nuko amazi agashyuha ako kanya. 226. Umuntu iyo yumvise umuriro uhinda cyane, agira ubwoba ngourara indwara, areba amazi agatereramo, akanagamo ivu, agira ngo: huta ubuhoro ,huta ubuhoro 227. Umuriro iyo uhutereye, bagirango urasura abashyitsi. 228. Umuntu azira gushyira igishishwa cyinkingi mu ziko, ngo ni uguteranya umugabo numugore bagahora barwana. 229. Nta muntu ushyira mu nkono yitabi igishirira cyurubingo, ngo ni urutsiro, ngo yahumana 230. Ntawe wenda igishirira cyigitovu ngo agishyire mu nkono yitabi, ngo bitera urubwa.Umuntu iyo atwitse inzu yundi,ntiyiruka,aguma hafi,iyo yirutse ngo baramufata.Aguma bugufi akazagenda inzu imaze gucika. 231. Umuntu abona inzu ihiye, akahira utwatsi akajugunya yerekeza aho inzi ihererye agira ngo: Nguwo umugozi wumuganda.Impamvu yo kugira ngo nguwo umugozi wumuganda,ni ukugirango nawe atazahisha urugo rwe,rukomeze kugira umugozi numuganda 232. Umugabo numugore bazira kurarana batabanje kunywa imiti, ngo batazabyara abana baka umuriro.

233. Umuntu wumucuzi iyo abonye uruganda ruhiye, areba inyundo akayicarira, ngo ni ukuruzina ako kanya rukazima.Umuntu azira gusenya akazu abana bubaka ku gasozi,ugashenye ngo arabemba 234. Kirazira kujya mu nzu yabana bubatse ku gasozi ngo wendemo igishirira kuko wabemba. 235. Umuntu uri mu nzu ye maze akajya kubona akabona itungutsemo umugina, arimuka, ngo iyo atimutse ,arapfa. 236. Mu nzu iyo hacitsemo urwobongo ni imva iba ihacitse nyirinzu arapfa, kereka ahavuye cyangwa se agahanuza. 11.Umuntu nibyo mu murima 237. Umuntu iyo agiye guhinga maze mu ihinga igitaka kikamugwa mu kanwa, ngo ntabwo apfa muri uwo mwaka, arawurya. 238. Umuntu amara gukwikira isuka, akayisiga amase, ngo idasaza vuba, barongera bakayisiga amavuta. 239. Kirazira kurenga aho baharuriye isuka, ngo uharenze urwara imitezi. 240. Umuntu ujya guhinga inzuzi, amara guca amayogi,akenda intosho ningata ingata akayicaraho,intosho akayihirika,ngo uko intosho yihirika ,niko nibihaza byihirika. Kurema 241. Iyo bagiye guhura imyaka, babanza kurema ngo idatuba.Bareba intosho bakayigereka hejuru yingata, bagashyiramo ibyo bahuraUremya akenda ikibando agakubitaho agira ati : Indengo imwe ,eshanu ,esheshatu ,iya cumi yumugenzi .Nuko abahura bagahura nuko imyaka igatubuka. 242. Igihe bahura birinda kurundisha inkoni, barundisha amashyi,ngo bidatubya imyaka.Byongeye iyo bahura imyaka ,nta muntu waza ngo anyure haruguru yaho bahurira. 243. Kirazira kuyoresha urushyi imyaka barimo guhura ngo bahuhe, ni ugutubya imyaka. 244. Iyo bamaze guhura bazana intara bakayiyoresha yubitse (ntibayoresha intoki)bagaterera hejuru,bagasamisha imbere hintara.Utwo bagosoye bakadusuka mu cyo babikamo ,basukira hejuru yagaseke (umuseke ) Guhura 245. Iyo bajya guhura imyaka iyo ariyo yose (ibishyimbo, amashaza, amasaka). Umwana wumuhungu cyangwa se umugabo, niwe ubanza kuyikubita inkoni,umugore cyangwa se umukobwa akabona guhura..Umugore iyo abanjemo inkoni ngo imyaka iratuba, nta mugore urema, harema umugabo. 246. Ihura iyo rirangiye bagiye kugosora, uwabanje gukubita inkoni na none niwe ubanza kugosora, abagore bakabona ubugosora, bitagenze bityo ngo imyaka iratuba.

247. Umuntu iyo yanitse amamera, nta waza ngo ayakozemo umuhunda, iyo akojejemo umuhunda, ngo aba ateye kurwana abazanywa inzoga zayo mamera. Urutoki 248. Insina iyo igiye kwana maze ikanira mu rubavu, ngo iba ikunguriye nyirurutoki. 249. Igitoki kimanyuye iseri maze rikagwa hasi, ngo birakungura. 250. Irindi shyano riba insina yannye udutoki tubiri, nyirurutoki arahanuza, yarangiza agatema agatoki kamwe akakajyana mu mayirabiri.Impamvu yo kukajyana yo ,ni ukugirango abakirenza abe arbo bitwarira iryo shyano . 251. Umuntu iyo amaze kwenga agiye kudaha, yenda igishishwa cyumuneke, kimwe akagishyira mu mutwe wumuvure, ikindi akagishyira kuwuwumdi,ikindi gishishwa akagishyira ku mutwe we,maze akadaha,icyo gihe ntihabe hagira umuvugisha ngo amusubize ,kwanga ko inzoga ituba.Haba vnabasahyira igishishwa cyigitoki ku kibindi badahiramo. 252. Umuntu ujya gusuka inzoga abona ari nkeya, iyo agirango iyubuke.agera igipfunsi ku munwa wakabindi bnasukamo, igipfunsi akagikubita hasi, ati : Uzura unsagurire Ubwo inzoga igatubuka 253. Umuntu iyo agiye kwenga inzoga yamarwa, igihe basabitse yirinda kurarana numugore we , iyo bararanye ngo inzoga iranyerera igapfa.Ndetse numwana mukuru wese wo muri urwo rugo baramuhana aramenye ntajye gusambana ngo byica inzoga. 12.Umuntu nimvura ,urubura,inkuba numuyaga 254. Imvura yimpangukano iyo iguye,buracya bagasiba guhinga,kwanga kuyibuzakongera kugwa kugwa. Kwica imvura 255. Ushaka kwica imvuira, abona imvura ishotse akavuza umwirongwe nyuma igapfa. 256. Ushaka kwica imvura nanone, areba intobo yavutse ari ikinege, akayitunga ku icumu maze agatunga mu cyoko.Byitwa Uruhiso imvura igapfa. 257. Imvura yurushyana,iyo yarembeje abantu,bareba akondo maze bakagakara ku rujyo,ngo bakaranze imvura,ikarorera kugwa. 258.Itumba kando iyo ryarembeje abantu,bagirango biyanikire imyaka yabo,bajya kuyanika ,bakazana ingasire,ninkurwe nimbyiro,bakabikoresha umusaraba kuri ya ngasire ,inkurwe bakayihagarika,imbyiro bakazitambika,ngo bakab bishe imvura. 259. Abaraye bari bwanike bo bareba urutamyi bakarunaga mu cyoko, bagirango: Haramuke hatamuye Kwica amahindu nurubura

260. Umuntu ugirango yice amahindu abona agiye kugwa akenda icumu agashyiramo amavuta, akarishinga hanze agira ngo: Ku ishyamba, ku ishyamba 261. Abandi bareba amase bakayabumababumbira ku icumu, bakaripfumuza uruhamo rwumuryango, bakaritunga hejuru, urubura rugapfa. 262. Abashatse kandi, benda icumu icumu bakaripfumuza uruhamo rwumuryango, bagashyiramo amavuta bagira ngo Yaga, Yaga, ryatsindiye Ruganzu, ritsindira Ndoli, Ritsindira Mibambwe Urubura rukamuka 263. Kwenda intorezo bakayikubita imbere yumuryango, na byo byica urubura. 264. Kwenda ivu maze bakarihuha baryerekeje aho urubura ruturutse, bakarutuka bagira ngo Yonga, yonga nabyo byica urubura. 265. Kuvuza umwironge amahindu agiye kugwa, nabyi birayica 266. Abandi bica urubura, bareba umuyenzi bagakoza ku ibere ryumugabo, bagira ngo Henebera nkamabere yumugabo . 267. Amasuka yamazungu nayo asigayev yica ururbura. 268. Nta muntu ujya guhinga amahindu yaraye aguye, ngo yakongera akagwa. Barayasibirira. 269. Umuntu iyo apfuye baramusibirira, kwanga ko vamahindu agwa 270. Kugarika isinde kirazira, ngo bisura urubura. 271. Kirazira kubika isuka, iyo bayubitse bituma urubura rwica ibintu 272. Umuntu wambaye uruhu rwintama yirinda kuruhinduriza abonye imvura igiye kugwa, ngo yakubitwa ninkuba. 273. Inkuba iyo ikubise umuntu cyangwa se itungo, cyangwa se ikindi kintu, ntibarira, ntibababara, ntibavuza induru, ahubwo bavuza impundu,ngo barariwe numwami.Gutaka ni ukwitererzea inkuba ikakumara ku bantu no ku bintu. 274. Inkuba iyo ikubise ikica, ntawagira ngo inkuba yishe.Barabaza bati Ni iki? Iyo ari umuntu bati Umwami yarongoye .Iyo ari inkla bati Umwami wo hejuru yakujije inka .Bakavuga umubare.Ibyo bikagusha inkuba neza,ntizongere gukubita ukundi. 275. Inkuba kandi iyo imaze gukubita umuntu, bazana inzogera bakayivugiriza hejuru ye, ngo ni izo kumukangura.Bavuza impundu, bakavuza ingoma ngo umwami wo hejuru yabyukurutse, yarongoye. 276. Inkuba iyo yakubise ahantu, bukeye bwaho ntawe uhinga, ngo umwami yaraye, hagize uhinga hagwa imvura mbi cyane, igatsemba abantu nibintu, inkuba ikongera igakubita,kandi ntibeza imyaka. 277. Nta muntu unywa itabi imirabyo irabya, ngo inkuba iramukubita.Iyo ashatse kwinywera itabi adatinya gukubitwa ninkuba, areba ubwatsi bwishingeakabuhambira mu mutembo winkono yitabi, akazana nakatsi kishinge, akakajugunye hanze agira ngo Dore ibyawe , ubwo inkuba ntigire icyo

imutwara. 278. Abashatse nabo bareba igishirira bakakinaga hanze bagira ngo Ngiryo iryawe .Bakongera bakareba icyatsi babonye cyose, bakacyambika inkono yitabi, imirabyo ikoroha. 279. Ushatse nawe agereka umugano ku nkono yitabi, ati Urahere ku ishyamba 280. Inkuba iyo yagize icyo ikubita ku musozi umugabo ufite umugore yirinda kurarana nawe, batabanje kugangahurwa, ngo bahumana. 281. Umuntu agera ahoinkuba yakubise akahaguma, ntabe yagenda batabanje kumuganmgahura, batamugangahuye ngo inkuba yabica, kandi ngo ni no kuyiterereza abo yakubise, ikazongera kubakubitira ahantu cyangwa se ibintu. 282. Umuntu iyo yumvise inkuba ikubise cyangwa sae imirabyo isakirana, acira ku gahera cyangwa akagahuhaho agira ati Ganira, ganira, vuga matama,ntuvuge bukuba Nuko agatunga umuhoro hejuru .Akongera ati Turi abishywa ,turi bene Nkuba ntitugenda nijoro .Ibyo bikica inkuba ntigire icyo itwara. 283. Iyo umurabyo urabije, barahura umuriro bagira bati Uracane uwawe .Ikindi bakirinda kwicara ku ntebe no kubyina, kereka bafashe umuhoro mu ntoki, bati Ndagutema .Abandi bagacira ku gahera bati Subya 284. Umurabyo ninkuba iyo bisakiranye, abantu barya, benda uturyo bakatunaga hanze ngo Ngibyo ibyawe .Kirazira nta muntu urya inkuba zihinda. 285. Ikindi kizira, nta mugore utega urugoli inkuba zihinda, ngo yamukubita agapfa adasambye. 13.Umuntu nindi Mihango ,Imigenzo nMiziririzo 286. Umubandwa ntanywa inka yabyaye amafuti, ngo yahumana, nta numubandwa unywa amata yamasitu ngo yahumana bibi, inzara zikamushinguka mu ntoki. 287. Umubandwa ntanywa inzoga yaguyemo inkono yitabi, ngo yahumana cyangwa se agasara. 288. Inkono yitabi yaguye mu ifu, amarwa yiyo fu, nta mubandwa uyanywa. 289. Inkono yitabi iyo yaguye mu muvure, nta mubandwa unywaiyo nzoga, kwanga ko yahumana. 290. Umubandwa ntiyanywesha inkono yitabi iteye umukwege iyo adapfuye arahumana. 291. Inkono yitabi iguye mu biryo, nta mubandwa, nta mubandwa wabirya, ngo yapfa yatonyotse 292. Umuntu utari umubandwa yitwa inzigo, azira gucana inkwi ziturutse ku murinzi, ntiyatema nigiti cyumurinzi, ngo ni ukwiteza imandwa zikamwica.numubandwa arabyirinda, kwanga kwiterezaimandwa ze. 293. Mu Rwanda bazira kucana igiti cyumurinzi (umuko), ngo yabemba, ntibacana nigiti cyo ku gituro, ngo badahumana bakabemba.

294. Igiti cyumuvumu bita imana ntawe ugicana, ngo yahumana. 295.Umuntu iyo abonye umuvumu wimejeje,azira kuwurandura,kuwubona byitwa kugira umugisha usaga,maze kuwurandura bikitwa kwivuitsa umugisha,barawureka ugakura.Urugo rwubakishijwe imivumu bahora barurebabagirango imivumu yigikingi cyirembo cyo haruguru idahura nicyo hepfo,bahora bayicira ,kuko yombo ihuye yakenya bene urugo . 296.Umuntu iyo agize ahantu yerekera,maze agasitara akaguru ki buryo,ngo ni bibi,ni ubuvukasi butuma atagira icyo aronka.Iyo ahindukiye ataha iwe agasitara ku kirenge cy ibumoso,ngo ni bibi ngo ntacyo asanga mu rugo,ngo aribwa cyangwa se agapfusha umuntu. 297. Usitaye indyo ajya iwe ngo ni byiza, usitaye imoso ajya iwe ngo ni bibi, iwabo humuntu ni i buryo, imuhanahitwa ibumoso. 298. Iyo amaguru yombi asitaye yitwa ko asitaye intonganyi, agera mu rugo akarwana. 299. Umuntu iyo yitsamuye indyo (neza) ajya aho yifuzaga kujya, yitsamura imoso (nabi) bikavuga ko atashakaga kujyayo 300. Umuntu iyo aciye ku rugo.maze agakubitwa numwuka wo mu nkono bahishije, yivuma ku mutima agira ati Sinkurogerwamo .Atabivuze ngo, yazarogerwa mubyo bamugaburiye. Hifashishijwe Twifashishije igitabo Imihango .imigenzo nImiziririzo (Musenyeri Aloys Bigirumwami, 1974)

S-ar putea să vă placă și